Ese wowe Pilote muraziranye?
Ese wowe Pilote muraziranye?
Twagiye kumva twumva indege iratangiye yitera hirya igaruka hino.
Pilote uko arwana nayo, ngo arebe ko yareka kwibirandura uko ibonye, aba aratubwiye ati birakomeye, mwese mwicare kandi mukaze imikandara yanyu, turebe icyo dukora.
Ubwoba buba buradutashye.
Bamwe batangira gusenga. Nubwo byari bikomeye aliko harimo n'ibisekeje pe. Umwe ati Dawe uri mu ijuru...wahebuje abagore bose umugisha....barabivanga weee n'abandi baramufashaaaa.
Ndebye hirya mbona akana gafite nkimyaka 5, kitonze rwoseee nta bwoba. Kari kwikinira agakino ku kantu gasa na kompiyuta. Ndakabaza nti ese ko nta bwoba ufite wowe. Ahita aseka, ati PILOTE TURAZIRANYE. Bieancanga. Ati Pilote ni Papa kandi kuva azi ko ndimo hano ikiba cyose ndabizi arayigeza aho tugiye.
Ni iki kiguhangayikishije wowe?
Ni ubuzima se? Ku kazi bimeze fo? Mu rugo nta kigenda? Byabishye?
Nagiraga ngo nkwibutse ko Imana ari yo ibigenga byose kandi niba wemera ko ari So ugukunda, uko byagenda kose indege arayitwara mugeraneyo amahoro.
Njye Pilote turaziranye, niyo mpamvu ujya ubona nta bwoba mfa kugira.
Nkwifurije kujya uzirikana ko Pilote ari so inshuro zose ubikeneye mu buzima.
Amen.

Commentaires
Enregistrer un commentaire